Goverinoma y'u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi yashyizeho EjoHeza, igenwa n'itegeko N° 29/2017. EjoHeza ifasha Abanyarwanda n'Abanyamahanga kwizigamira kugirango bazagire amasaziro meza.
Access to Finance Rwanda (AFR) ni umuryango utegamiye kuri Leta watangijwe na Leta Y' u Rwanda hamwe n'iy'u Bwongereza. AFR yunganira ishyirwamubikorwa rya gahunda za EjoHeza hagamijwe gufasha Abanyarwanda kwizigamira no guteganyiriza izabukuru.
Banki Nkuru y'u Rwanda ni yo igenzura zimwe mu nzego z'imari ndetse n'urwego rwa pansiyo ari narwo EjoHeza ibarizwamo.
MTN ni ikigo cy'itumaho ikaba ari umufatanyabikorwa wa EjoHeza. Hifashishijwe aba ajenti bayo, MTN ifasha abaturage kwiyandikisha no kwizigamira hakoreshejwe telephone zigendanwa.
Airtel ni ikigo cy'itumaho ikaba ari umufatanyabikorwa wa EjoHeza. Hifashishijwe aba ajenti bayo, Airtel/Tigo ifasha abaturage kwiyandikisha no kwizigamira hakoreshejwe telephone zigendanwa.
MobiCash ni ikigo kizobereye mu ihererekanya ry'amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga. Mobicash kandi, ni umufatanyabikorwa wa EjoHeza ikaba ifasha abaturage kwiyandikisha no kwizigamira hakoreshejwe aba ajenti bayo.
Banki ya Kigali ni ikigo kizobereye mu ihererekanya ry'amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga. Banki y'Abaturage kandi, ni umufatanyabikorwa wa EjoHeza ikaba ifasha abaturage kwizigamira hakoreshejwe amashami n'aba ajenti bayo, ndetse na e-Banking.
Abanyarwanda bose bafite indangamuntu yatanzwe n'ikigo cy'indangamuntu n'abanyamahanga batuye mu Rwanda bafite uburenganzira bwo gufungura konti ya EjoHeza
Wihitiramo umubare w'amafaranga n'igihe uzajya wizigamira (Buri kwezi, cg buri gihembwe, buri mezi 6 cg buri mwaka) hashingiwe ku icyo winjiza cyangwa ubushobozi bwawe
Abanyamushahara basanzwe bateganyiriza pansiyo muri RSSB bashobora no gufungura konti ya EjoHeza bagateganyiriza pansiyo y'inyongera
Ushobora no gufungirira umwana utaruzuza imyaka 16 konti muri EjoHeza
Ushobora kunyura ku rubuga rwa interineti (www.EjoHeza.gov.rw) cyangwa ugakoresha telefoni ngendanwa ugakanda *506# ugakurikiza amabwiriza
Buri mwaka Guverinoma izongerera umunyamuryango uri mu cyiciro cya mbere, icyakabiri n'icya gatatu wujuje ubwizigame busabwa, amafaranga adashobora kurenga 18, 000 RwF ku mwaka. Hazanatangwa kandi ubwishingizi bw'ubuzima bungana na 1,000, 000 ku muryango w'umunyamuryango witabye Imana ndetse na 250,000 RwF yo kumushyingura.
Umunyamuryango ashobora gukoresha igice cy'ubwizigame bwe agamije kubaka icumbi, kuriha amashuri cyangwa no gusaba inguzanyo muri banki.
Umunyamuryango azajya ahabwa pansiyo ya buri kwezi guhera ku myaka 55 mu gihe cy' imyaka 20